Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
MONEUVERING SPEECH OF PRESIDENT PAUL KAGAME AT RPF INKOTANYI BUREAU POLITIQUE
Nyuma ya kamparampaka nibwo Kagame azaha igisubizo abamusaba kwiyamamaza
Perezida Paul Kagame yasobanuriye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko atabaha igisubizo ku kongera kwiyamamaza mu gihe Abanyarwanda batarajya mu matora ya kamarampaka.
Ibi Chairman wa FPR Inkotanyi yabitangaje mu nama ya Biro Politiki yaguye y’Umuryango FPR-INKOTANYI yateraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali iyobowe na Kagame Paul, Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR- INKOTANYI.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yumvise abagize icyo bavuga bose ku mpaka zimaze igihe zimusaba kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017, kugira ngo azabahe igisubizo gishingiye ku kuri.
Yagize ati “Narabumvise mwese. Igisubizo mushaka kuri njye kizashingira ku bizava muri referendum. Ntabwo nasubiza mbere yaho. Ibi bigomba gushingira ku kwiga neza ingaruka zo guhitamo kwacu ndetse no kwibaza ikindi gishoboka.”