Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IGIHUGU CYU BURUNDI KIRAZI IKI? ESE CYABA KIGIYE KUBA SYRIA OF AFRICA?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8058101
archived

IGIHUGU CYU BURUNDI KIRAZI IKI? ESE CYABA KIGIYE KUBA SYRIA OF AFRICA?

 

Mu itangazo yashiyize ahagaragara, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kirby, aramagana iyicwa rya Welly Nzitonda. Aratanga ubutumwa bw’akababaro kenshi kuri Pierre-Claver Mbonima. Aributsa ko umukwe wa Mbonimpa nawe yishwe mu kwezi gushize, kandi ko na Mbonimpa nawe ubwe yarusimbutse arashwe.

John Kirby aravuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe cyane n’ubwicanyi bugenda bwiyongera mu Burundi, hagati y’inzego z’umutekano, imitwe irwanya leta ikoresheje ibirwanisho, n’indi mitwe y’abicanyi. Impungenge ziraturuka kandi no ku magambo yavuzwe muri iyi minsi n’abategetsi bamwe na bamwe ahembera urugomo.

Umuvugizi w’Amerika aremeza ko amategeko Perezida Nkurunziza yahaye inzego z’umutekano yo gukoresha ingufu zo kwambura ibirwanisho ababitunze batabifitiye uburenganzira nayo ashobora kuba intandaro y’ubwicanyi bukomeye, bushobora guhitana abantu imbaga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika irasaba rwose ikomeje ko guverinoma y’Uburundi yareka uwo mugambi wo gukoresha ingufu. Irasaba guverinoma n’abatavuga rumwe na yo kureka ku mugaragaro gukoresha urugomo n’ubwicanyi, no kwemera kuganira nk’uko bisabwa n’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi, Afrika yunze ubumwe, n’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled