Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IMYAKA 20 Y'UBUTEGETSI BWA FPR INKOTANYI & IMYAKA Y'INZARA MU RWANDA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7951267
archived

 Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR. Imyaka 20 y‘inzara

Kurwanya inzara bigomba kugira uwuhe mwanya muli gahunda z’ishyaka ritegeka igihugu gikennye, abaturage barenga 88% bakora umurimo w’ubuhinzi, gifite abaturage barenze 420 kuli km² imwe?

Imyaka 20 Kagame ku butegetsi,  ntiyabashije gukemura ikibazo cy’inzara. Turarebera hamwe uko ikibazo cy’inzara cyari kimeze Kagame atorwa bwa mbere muli 2003, urebe uko  ikibazo cy’inzara cyari kimeze mu gihe cyo kwiyamamaza bwa kabili muli 2009-2010, turebe  n’uko ikibazo kimeze  ubu muli iyi myaka arimo guhatanira  manda ya gatatu yo itanemewe n’amategeko. Turareba  na zimwe mu mpamu zitera inzara ku ubutegetsi bwa FPR na Kagame. Turasoza politiki y’ubuhinzi ikwiye gushyirwa mu bikorwa kugirango inzara igabanuke. Tutibagiwe no gusaba abashonje guhaguruka  bakizabaza akuka gake basigaranye bakikiza ubutegetsi  bwa Kagame bwabashonjesheje.

 

 

Nkuko tugiye kubibona inzara yibasiye u Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi,  irangwa n’ibintu byinshi.

-Ntabwo iyo nzara irangwa mu karere kamwe gusa ahubwo iri hose mu gihugu.

-Ni inzara ihoraho

-Niyibasira abaturage gusa, yageze no mu Bakozi ba Leta, abasilikare bato,   n‘abapansiyone  baguye munsi y’umurongo w’ubukene kubera imishahara  na pansiyo. biteye isoni. Aha umuntu yatanga urugero ku bushakashatsi bwakozwe, bugasanga umushahara wa mwarimu awumarana mu mufuka ibyumweru 2 gusa, Uhagarariye ihururiro ry’amashyirahamwe aharanira guteza  imubere buburezi mu Rwanda utangaza ibi mu gihe.com cyo kuya 19.08.2015 akaba anibaza uko mwarimu abaho mu bindi byumweru bibili by’ukwezi. Bisobanura ko yicwa n’inzara n’inyota.   

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled