Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ICYEMEZO CYA "MONUSCO" CYO GUHAGARIKA IBIRIBWA KURI FDLR GIHATSE IKI?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7890587
archived

ICYOMEZO CYA "MONUSCO" CYO GUHAGARIKA IBIRIBWA KURI FDLR GIHATSE IKI?

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, ryagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riherutse kwumvisha abarwanyi ba FDLR bamaze kugera mu nkambi yo gukusanyirizwamo ko bagomba gusubira mu Rwanda, kuko ngo kuva mu kwezi kwa Cyenda, urwo rwego rufasha Leta ya Congo kubafungurira rugiye gubihagarika.

FDLR nayo yasabye MONUSCO kuyifasha kugira ngo abarwanyi bayo ntibahatirwe kujya mu Rwanda. Ese mwaba muri kubafasha kubona igisubizo?

Nk’uko mubizi, ikibazo cyo kwimurira mu kindi gihugu abahoze ari abarwanyi ba FDLR ntabwo kireba Monusco yonyine. Kiranareba umuryango wa SADC ndetse n’inama mpuzamahanga ku biyaga bigari ndetse na Guverinoma ya Congo. Birumvikana ko tugomba guhuza ingufu mu mugambi wo kubimura ariko murabizi ko kugira ngo dushobore kubimurira mu kindi gihugu bisaba ko habaho igihugu kigaragaza ubushake bwo kubakira.

Kugeza ubu MoONUSCO ibinyujije mu mugambi wayo wo gucyura abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe yashoboye gutahura mu Rwanda abagera ku bihumbi 12. Aha ndavuga abahoze ari abarwanyi, ntabwo ari impunzi. Kugira ngo haboneke ikindi gisubizo ni ngombwa ko haboneka ikindi gihugu cyemera kubakira kandi ndibaza ko izi atari inshingano za MONUSCO.

Ku wa Gatandatu Martin Kobler yagendereye inkambi ya Bahuma. Mbere yo kwerekeza i Kisangani yababwiye ko kubera ingorane ziriho mu rwego rwo kugaburira aba bahoze ari abarwanyi, yabasobanuriye ko I Walungu na Kanyabayonga, MONUSCO itazashobora gukomeza kubabonera ibiribwa guhera ku itariki ya gatanu z’ukwezi kwa Cyenda. Na ho ku birebana n’inkambi ya Bahuma, MONUSCO izahagarika inkunga yose yageneraga Guverinoma ya Congo mu micungire y’iyi nkambi. Ng’ubwo ubutumwa Bwana Kobler yabagejejeho.

Ese gusubira mu Rwanda ni cyo gisubizo cyonyine abarwanyi ba FDLR bafite?

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled