Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. Ihuriro Nyarwanda ryamaganye icyemezo cyafashwe n’Inteko Ishinga amategeko na Sena kuri 14/07 cy’ Uko itegekonshinga ryahindurwa kugirango riheshe uburenganzira Prezida Kagame kongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda, Ibyo bikaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga ririho, ryemerera Prezida kuyobora manda zigera kuri ebyiri gusa.
2. Ifatwa ry’icyo cyemezo kigarazaga ku buryo budasubirwa ko mu Rwanda nta Nzego z’ubutegetsi zikibaho, ko hariho gusa ubutegetsi bw’umuntu umwe rukumbi.
3. Ni ikindi kimenyetso gishimangira impamvu Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Kigali. u Rwanda rwavuye ku butegetsi bw’igitugu bwa mbere ya 1994 bujya kubutegetsi bw’igisuto (de la dictature au totalitarisme).
4. Ikigaragara ni uko abategetsi b’u Rwanda batigeze bugira ku mateka. Gushaka kwiharira ubutegetsi, kuba inkomamashyi no kogeza umutegetsi mugukora ibibi biri mubyo byakomeje gukururira amahano u Rwanda
5. Birababaje kandi kubona ubutegetsi bw’u Rwanda butanashobora kwigira ku bindi bihugu nka Tanzaniya.
6. Ihuriro Nyarwanda riributsa abanyarwanda, Leta y’ u Rwanda ndetse n’Amahanga ko rizakomeza guharanira uburenganzira bw’ Umunyarwanda, kugeza ubwo abanyarwanda tuzigobotora ingoma y’ Igitugu.