Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABANYARWANDA NTIBUNVA IMPANVU INTEKO Y'UMUCO YAHINDUYE URURIMI RW'IKINYARWANDA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7083313
archived

HOST: Serge Ndayizeye

TOPIC: ABANYARWANDA NTIBUNVA IMPANVU INTEKO Y'UMUCO YAHINDUYE URURIMI RW'IKINYARWANDA 

Ikinyarwanda gishya: Minisitiri w’Umuco ati “Twasinyura”, Inteko y’Ururimi iti “Ntaho Twibeshye”

Nyuma y’aho hasohokeye mu Igazeti ya Leta amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda akanengwa na benshi, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yatsembeye abanyamakuru n’abandi Banyarwanda muri rusange bifuzaga ko ururimi rwabo rwagumana umwimerere rwahoranye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Inteko y’Ururimi n’Umuco yahagaze ku mpinduka yakoze ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bigakorwa bucece kugeza ubwo bisohotse mu Igazeti ya Leta, bigateza impagarara zitari nke mu basomyi, abanditsi, abigisha, abasesenguzi n’abashakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Mu bisobanuro byatanzwe, Inteko y’Ururimi n’Umuco yari itegerejweho kuzahura ururimi n’umuco bigenda byototerwa, ariko ku ikubitiro igikorwa yashyize hanze cyatumye habaho gushidikanya ku nyito, inshingano n’ibikorwa byayo. (Tuzabishakira inkuru yihariye irambuye).

Mu gusobanura amabwiriza y’Ikinyarwanda gishya, icya mbere iyi Nteko y’Ururimi yagaragaje ko yagitanzeho umwanya urambuye, kuko imyandikire y’Ikinyarwanda yari isanganywe ikibazo, bagahitamo kugikosora kugira ngo barusheho kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Intebe y’Inteko, Intiti Niyomugabo Cyprien, yivugiye ko Ikinyarwanda ari rumwe mu ndimi nke za Afurika zubakitse neza kandi zifite ikibonezamvugo n’amategeko aboneye. Ashimangira ibyo guhinduka kw’ibyo iyi Nteko yazanye mu rurimi, bigamije gutuma ururimi rurushaho kuzuza amahame y’iyigandimi.

 

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled