Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Abanyamakuru ba BBC bagiye kwirebera imirambo imaze iminsi iboneka mu kiyaga cya Rweru.
Basanze iyo mirambo iboshywe n'imigozi ikomeye cyane ku mpande zose, hejuru hariho amaraso.
Ejo ubutegesti bw'u Burundi bwemeje ko hari imirambo ireremba mu kiyaga Rweru, iboshye iri mu magunira.
Jean Berchmans Mpabansi, umujyanama w'umukuru w'intara ya Muyinga yabwiye Gahuzamiryango ko abarobyi bavuga ko hashize ibyumweru 2 babona imirambo mu kiyaga Rweru "iboshye."
Umurwi w'abategetsi b'u Burundi n'u Rwanda, ejo bafashe ubwato bajya kureba ibivugwa n'abarobyi.
Bwana Mpabansi yavuze babonye amagunira 2 arimo imirambo y'abantu ariko "ntitwashoboye kureba ..harimo bangahe."
Yakomeje kuvuga ati "ku rundi ruhande rwa ruguru ...batubwiye ko hari indi mirambo ipakiye mu magunira..ntitwashoboye kugera yo.."
Yavuze ko bigaragara ko iyo mirambo iva mu ruzi rw'Akagera.
Theos Badege, umuyobozi w'ishami ry'ubugenzacyaha muri polisi y'u Rwanda yabwiye itangaza makuru ko babonye imirambo 2 yangiritse.
Polisi y'u Rwanda iravuga ko iyo mirambo itavuye ku ruhande rw'u Rwanda.
Bwana Mpabansi yavuze ko mu Burundi badafite amakuru y'abantu babuze.
None iyo mirambo yavuye he?
Ibihugu byombi biravuga ko iperereza ryatangiye.