Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

JENNIFER RWAMUGIRA NA KENNEDY GIHANA BARATUBWIRA UWARI DR CHARLES MUREGO

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:6536353
archived

HOST: Claude Bernald Kayitare

TOPIC: JENNIFER RWAMUGIRA NA KENNEDY GIHANA BARATUBWIRA UWARI DR CHARLES MUREGO 

Dr Murego Charles wayoboraga ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ingabo yishwe n’impanuka

Dr Murego Charles wari inzobere mu kubaga amagufa yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 25 kamena 2014 ahagana saa munani z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi yemeje aya makuru y’urupfu rwa Dr Murego anemeza ko yazize impanuka y’imodoka.

Yagize ati : “ mu gihe cya saa munani hari impanuka yabereye mu Karere ka Nyamagabe i Kaduha mu muhanda uva Kaduha uza i Nyamagabe, imodoka Toyota Hilux 554D yaririmo dogiteri Murego yarenze umuhanda, yageze mu ikorosi, irenga umuhanda igonga igiti iragwa, arakomereka bikomeye bamusubiza ku bitaro bya Kaduha bamuha transfert mu gihe hakorwaga ibisabwa kugira ngo ajyanwe mu bitaro bya Kanombe, yitabye Imana ari mu nzira.”

Dr Murego ubwo yitabaga Imana, hari indege yari imaze koherezwa kujya kumufata ngo ajyanwe bwangu mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Nyakwigendera yitabye Imana ari mu rugendo rw’akazi aho yari amaze iminsi akorera I kaduha, akaba yari mu nzira yerekeza I Kigali anatwawe n’imodoka y’akazi nk’uko umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda yakomeje abivuga.

andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka


facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

follow us on twitter: rnc_usa

call in to listen Live 347 945 6449

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled