Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
Guess: Dr Theogene Rudasingwa
Topic : RNC : AMAGAMBO YA KAGAME ARAGANISHA IGIHUGU MU NTAMBARA NDETSE NO MU BWICANYI
Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa – P.Kagame
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze imiryango n’ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n’abantu bafatwa n’ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w’igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro.
Yagize ati “Umutekano turawubifuriza kandi turifuza ko muwugiramo uruhare tugakomeza no gutera imbere ku bindi ariko twateye imbere no ku mutekano twiha ubwacu.”
Muri uku gusigasira ubusugire n’umutekano w’abaturage ariko ngo biranasaba ko Abanyarwanda barenga imbibi n’imyumvire yo guhishirana bya kivandimwe.
Ygaize ati “Mwagiye mubyumva abagendaga bakinjira bakagera no mu murwa mukuru w’igihugu cyacu bagatera amagerenade bakica abantu, abandi bacitse amaboko, abandi bacitse amaguru, banyuze aha hose cyangwa n’ahandi, umwe akanyura ku muvandimwe cyangwa incuti.”
Perezida yabwiye Abanyarwanda ko ubuvandimwe budakora mu bintu byo kwangiza umutekano w’igihugu.
Yagize ati “Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ku muntu uhungabanya umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda. Nta muvandimwe ukwiye guhishirwa ku mutekano mucye yaba ateza, uwo ntaba akiri umuvandimwe
andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka follow us on twitter: rnc_usa call in to listen Live 347 945 6449