Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
TOPIC : UMUHANZI KIZITO MIHIGO ARAREGWA GUKORANANA NA RNC NDETSE NA FDLR
Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga batawe muri yombi bakekwaho gukorana na FDLR
Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yashyize ahagaragara amakuru ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo, watawe muri yombi hamwe n’abandi bagabo babiri barimo umusirikare wavuye ku rugerero witwa Jean Paul Dukuzumuremyi, ndetse na Cassien Ntamuhanga, Umuyobozi wa Radio Amazing Grace wari umaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu, aba bagabo batatu bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kugirana ubufatanye na FDLR.
Iryo tangazo rigira riti “Mihigo, Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bari gukorwaho iperereza ku kuba bafite aho bahuriye n’itegurwa ry’ibitero by’iterabwoba ku Rwanda, gutegura gukuraho ubutegetsi buriho, gutegura iyicwa ry’abayobozi bakomeye muri guverinoma ndetse no kuzamura umwuka mubi mu baturage."
Aba bagabo batatu iri tangazo rikomeza rigaragaraza bakekwaho gukorana bya bugufi n’abayobozi bo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta Rwanda National Congress (RNC) ndetse na FDLR, ndetse no gukorana bikomeye n’agaco kagiye gatera gerenade mu gihugu ndetse ngo na n’ubu kakaba gakomeje gutegura ibindi bitero ku Rwanda.
andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka follow us on twitter: rnc_usa call in to listen Live 347 945 6449