Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ALEX BAKUNZIBAKE: UBUFATANYE BWACU NA FDLR BUFITE ISHINGIRO IKOMEYE CYANE

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:5952379
archived

HOST: SERGE NDAYIZEYE

GUEST: ALEX BAKUNZIBAKE 

TOPIC: UBUFATANYE BWA PS IMBERAKURI,RDI RWANDA RWIZA NA FDLR BAKORA IHURIRO FCLR UBUMWE

Kuwa 12 Mutarama 2014, Ishyaka PS-Imberakuri n’Umutwe wa Gisirikare FDLR ukorera muri Congo, bashyize ahagaragara itangazo ry’ubufatanye n’imikoranire nk’umutwe mushya wa Politike ugamije impinduramatwara mu Rwanda, mu nzira itamena amaraso. Kuri uyu wa 14 Mutarama, RDI Rwanda nziza, nayo yifatanyije nabo.

Mu itangazo ryashyiweho umukono na General Major Victor Byiringiro (Perezida w’agateganyo wa FDLR) na Alexis Bakunzibake (Visi Perezida wa PS Imberakuri, iyoborwa na Maitre Bernard Ntaganda), haragaragazwa ko ubu bumwe budatangiye uyu munsi ko ahubwo iri huriro ryashinzwe ubwo u Rwanda rwizihizaga Yubile y’imyaka 50 rwigenga kuwa 01 Nyakanga 2012, ritangarizwa i Musanze kuwa 04 Gashyantare 2013.

FCLR – Ubumwe (Front Commun pour la Libération du Rwanda/ Ihuriro rigamije kubohora u Rwanda) niyo nyito yahawe aya mashyaka atatu yishyize hamwe: PS Imberakuri na FDLR (Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohora u Rwanda) RDI (Rwanda Dream Initiative). Gahunda bimirije imbere ni impinduramatwara itamena amaraso (non-violent confrontation).

Bakunzibake wa PS- Imberakuri atangaza ko kuba ubufatanye bwaremejwe mu myaka hafi ibiri ishize ariko bugatangazwa ku mugaragaro ubu, byatewe n’uko bari bategereje ko FDLR Ibanza gushyira intwaro hasi. Mu itangazo ryashyiriweho umukono i Walikale kuwa 30 Ukuboza 2013, FDLR yatangaje ko ishyize intwaro hasi, itifuza kurwana n’uwo ari we wese, yaba Congo, UN cyangwa u Rwanda.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled