Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

AFFAIRE RUSESABAGINA : KAGAME ARAGERA IKIRENGE MU CYA KADHAFI

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11823397
archived

Gutoteza abatavuga rumwe n'ingoma ya FPR/DMI KAGAME mu gihugu no hanze ntibizayibuza guhirima.

Kuri iyi isi nta kintu kitagira iherezo. Hari ababona muri iyi minsi Leta ya FPR/DMI Kagame yica, itoteza, ishimuta, igambanira, ihimbira ibyaha abatavuga rumwe nayo mu gihugu no hanze, bakabibonamo gutsinda mpaga.

Nyuma y’ishimutwa ry’impirimbanyi Paul RUSESABAGINA, FPR/DMI KAGAME yishongoye mu magambo asa nagira atya: "dufite imbaraga, nimuyoboka mugakoma yombi tuzabaha amahoro hamwe n'abanyu, ariko nimukomeza gupinga tuzabarimburana n'abanyu, n'inshuti zanyu aho muzaba muri hose"!

Iryo vogonyo, ako kanyaro n'agasomborotso birishingikiriza ku kibaba ingoma y'igitugu ikingiwe na ba Mpatsibihugu kubera inyungu zabo mu Rwanda no mu karere.

Muri kino kiganiro turibanda ku ngero ebyiri. Urwa mbere ni nk'aho inzego z'ipererza za Amerika n'iz'Ubwongereza zafashije Kadhafi wa Libiya guhigisha uruhindu kw'Isi yose abarwanyaga igitugu cye. Urugero rwa kabiri: igihugu cya Turukiya na cyo, ba Mpatsibihugu bagifashije gushimuta muri Kenya uwitwa Abudullah OCALAN waharaniraga uburenganzira bwa bene wabo bitwa Abakurude. Turukiya yohereje indege yamukuye ku kibuga JKIA Nairobi ajyanwa mu menyo ya Rubamba.

Abareba bugufi benshi bo muri FPR/DMI Kagame bakomeje rero kugaragaza ibyishimo ko umwe mu barwanya igitugu cya Kagame, Bwana Paul RUSESABAGINA, yashimuswe nyuma y'iyicwa n’ishimutwa ry'abandi Banyarwanda barwanya ingoma mpotozi ya FPR/DMI Kagame. Ariko rero ayo siyo mahoro u Rwanda rukeneye kandi nta ngoma itagira iherezo. Bazakomeza baduhige, badukuremo abandi, ariko ntibizabuza ihirima ry’iyo ngoma.

Abateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA

03 10 2020

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled