Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ishema ry'umunyafurika n'umunyarwanda (igice cya 1)
Nk'umuntu wese ukoresha ubwonko bwe agatekereza, agakoresha amaso ye, akitegerza, ntawe utabona ko Umwirabura, Umunyafurika n'Umunyarwanda aho ali hose ku isi, ndetse no mu gihugu cye kavukire, ali umuntu wibera mu bibazo by'inzitane mu buzima bwe bwa buli munsi, umunsi ku munsi. Ibibazo by'ingeli zose, mu nzego zose (ubuyobozi, ubukungu, imibereho myiza, umutekano mucye, ubutebera n'kakrengane, n'ibindi). Mbese ni nk'umurwayi wahuliweho n'indwara zose zibaho, akaba nta kizere afite cyo gukira! Ku isi hose, ntaho Umwirabura, Umunyafrika n'Umunyarwanda atekanye ngo atunge atunganirwe, hose usanga agomba kubebera no kwigegensera, kuko igihe cyose uwo aliwe wese ashobora kumuhohotera, kumunyaga, kumwica...kandi ntagire kivurira.
- Ninde utabona ko tuli inganzwa ku isi yose ndetse no mu bihugu byacu ?
- Tuzakomeza gukururana n'iyi sura mbi duhabwa ndetse natwe tukayikabiliza, kugeza ryali ?
Muri iki kiganiro "ishema ry'umunyafurika n'umunyarwanda", muri kumwe na Dr Nkiko Nsengimana na bwana Blaise Nicyolibera. Mukakigezwaho na Sixbert Musangamfura
.