Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

CDR NTUTSI IRAKATAJE MURI FPR/DMI

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11785530
archived

CDR NTUTSI IRAKATAJE MURI FPR/DMI

Ingoma zo mu Rwanda uko zagiye zisimburana zagaragaje ukudafata isomo ku mateka y’izazibanjirije. Udutsiko tugize izo ngoma duhindura igihugu isibaniro ry’urwango rushingiye ku bwoko, Abanyarwanda banze amahano yatwo bagatotezwa bikomeye.

Muri kino kiganiro, turarebera hamwe ibikubiye mw’itangazo Jambo asbl yasohoye tariki ya 31 Nyakanga 2020, itangazo rivuga ku kirego yatanze tariki ya 29 Mutarama 2019 mu rukiko rw’ibanze rw’i Buruseli mu Bubiligi.

Turanasesengura kandi iby’itotezwa rivugwa cyane muri kino gihe ku bantu bakurikira : Aimable KARASIRA, Fred BARAFINDA SEGIKUBO na Jean Paul SAMPUTU. Nyuma y’ihotorwa rya Kizito MIHIGO tariki ya 17 Gashyantare 2020.

Turagaruka kandi kw’itotezwa ry’abandi Banyarwanda bazize guharanira uburenganzira bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri ino myaka y’ubutegetsi bwa FPR/DMI KAGAME.

Mbese aho imyifatire ya benshi mu ndatwa (élites) z’Abanyarwanda ntiyaba yorora izo ngoma z’agahotoro ? Ni ubuhe buryo bwakoreshwa kugira ngo tubuze CDR Ntutsi kworeka u Rwanda ?

Abatumirwa ni ba Bwana :

Gustave MBONYUMUTWA

Sixbert MUSANGAMFURA

Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

01 08 2020
© Radio Ishakwe

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled