Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IBITANGAZAMAKURU RUTWITSI KU NGOMA YA MRND/CDR (IGICE CYA 1)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11744578
archived

Muri kino gihe haravugwa itabwa muri yombi rya KABUGA Felisiyani, umwe mu bashinze RTLM akaza no kuyobora inama y’ubutegetsi yayo. Uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi turarusesengura muri kimwe mu bice bitatu by'ibiganiro twahaye inyito « IBITANGAZAMAKURU RUTWITSI KU NGOMA YA MRND/CDR ».

IBITANGAZAMAKURU RUTWITSI KU NGOMA YA MRND/CDR (IGICE CYA 1)

Uko ingoma ya Perezida HABYARIMANA Yuvenali yaje kuva ku mvugo yayo y’ubumwe n’ubwiyunge, ikimakaza ku mugaragaro amacakubiri ashingiye ku moko

Muri kino gice cya mbere, tugiye kubagezaho ibisubizo ku bibazo by'ingenzi bikurikira:

Ibitangazamakuru rutwitsi bibiba urwango mu Banyarwanda byaje ryari ? Politike y’imbere mu Rwanda yari yifashe ite ? Amahanga yari afite iyihe mpumeko ? Igitero cya FPR Inkotanyi cyo kuwa 1/10/1990 cyaba cyarateye ingabo mu bitugu ababibyi b’urwango ? Inkubi y’amashyaka menshi yo yaba yaragize uruhe ruhare ?

KABUGA Felisiyani uherutse gufatirwa mu Bufaransa yaba yaragize uruhe ruhare mw’itangazamakuru rutwitsi ryari rirangajwe imbere na RTLM ?

Muri FPR y'ubu, haba harimo n'abandi bashinze iyo radio Rutwitsi? Mu baharanira guhindura ibintu mu Rwanda, haba hari abayobozi bakuru (abalideri) nabo bashinze RTLM?  Kuba batabisabira imbabazi ngo bitandukanye nabyo, aho ntitwagombye kubibonamo imbogamizi ikomeye ku mpinduka twese duharanira?

Muri kino kiganiro, muri kumwe na :

Dr NKIKO NSANGIMANA na Bwana Joseph NGARAMBE. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura.

27.5.2020

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled