Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Urwango hagati y'abanyarwanda ruturuka hehe (igice cya 4)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11729757
archived

Radio Ishakwe
5.5.2020


Umuti w'urwango hagati y'abatutsi n'abahutu uzava he? (Igice cya 4)

Tumaze gusohora ibiganiro bitatu kuri iki kibazo gikomereye Abanyarwanda kandi kizakomeza kuba agatereranzamba niba hadafashwe ingamba zifatika zo kugishakira umuti. Turongera kwerekana uko uruhare rwa Leta ruba rukomeye cyane mu kwomora igihugu n'abana bacyo. Iyo ubutegetsi bubikurikiyemo inyungu za politiki icyuho hagati y'abantu kirushaho kwaguka bityo amateka y'imivu y'amaraso y'ivanguramoko agahora yisubiramo. Igihugu kikazanywa amaraso y'abana bacyo ubuziraherezo kubera ubutegetsi butindi bw'abahanya batareba kure.

Ibyo biganiro byahise ku wa 9, ku wa 14 no ku wa 28 mata 2020. Abatumire kandi dukomezanya uyu munsi ni Jonathan Musonera, Umuyobozi mukuru w'umuryango Rwanda Truth Commission; Dr Nkiko Nsengimana, umukuru w'inama y'ubuyobozi ya Rwanda Truth Commission na Joseph Ngarambe, Umuyobozi wa Radio Ishakwe akaba n'umwe mu bagize inama nkuru y'Ishakwe. Mwabigejejweho na Sixbert Musangamfura, umunyamabanga mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement. 

© Radio Ishakwe

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled