Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ISURURA RYA ONE WEB: KAGAME AKOMEJE GUHOMBYA IGIHUGU AGISAHURA

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11718199
archived

ISURURA RYA ONE WEB: KAGAME AKOMEJE GUHOMBYA IGIHUGU AGISAHURA

Isurura rya sosiyeti yitwa ONEWEB Perezida Paul Kagame yashoyemo amafaranga buhumyi ryongeye kwerekana ko imyumvire ye y'ishoramari ari macuri. Nta mishinga mpuzamahanga tuzi yashoyemo imari y'igihugu ikamuhira, byose birangira nka serwakira cyangwa wa mugezi w'isuri usambira byose ukisiba. Uwo mutungo w'igihugu utangwa mu buryo budakurikije amategeko, inteko y'abadepite  cyangwa n' abaminitiri yishyiriyeho batabizi ku buryo n'abanyamahanga babigiramo uruhare bakwiye kuzabiryozwa.

Dr Theogene Rudasingwa yaraye yandikiye abayobozi bukuru ba Banki y'isi (World Bank), Ikigega nshoramari Mpuzamahanga (IMF) na Banki y'Afrika itsura amajyambere (ADB) abereka ibimenyetso by'ukuntu ibigo mpuzamahanga bayobora biriho bihemukira u Rwanda. Ntibyumvikana kubona ibyo bigo bishimagiza Perezida Kagame kandi ari ruharwa mu gusahura igihugu no gucunga nabi umutungo wa cyo. 

Muri iki Kiganiro turasesengura uburyo isurura rya One Web ari kimwe mu bihishura uko abatekamutwe mpuzamahanga bogera uburimiro ku Rwanda kubera umu perezida ucuruza igihugu cye yishakira inyungu ze n'iz'umuryango we gusa. Ibyo bigo nshoramari mpuzamahanga bifite uruhare rubabaje muri uko guhombya igihugu. 

Iki kiganiro murakigezwaho na Dr Theogene Rudasingwa, umuyobozi mukuru w'ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement, Sixbert Musangamfura, umunyamabanga mukuru waryo hamwe na Joseph Ngarambe, umuyobozi wa Radio Ishakwe akaba n'umwe mu bagize Inama Nkuru y'Ishyaka.

Radio Ishakwe
18 Mata 2020

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled