Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Ese koko FPR/DMI yahagaritse Jenoside irokora abatutsi?

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11710660
archived

Mu Rwanda kuva ku ngoma ya cyami, kugera kuri Repubulika za MDR Parmehutu na MRND n'iyi ya FPR/DMI urwango hagati y'abahutu n'abatutsi rwagiye rwiyongera aho gucogora. Ubwo butegetsi bwagiye bukoresha amoko kugira ngo bugire imbaraga zo gukandamiza abandi.

Muri 1959, habaye Revolusiyo yahiritse ingoma ya cyami yari yikubiwe n'imiryango y'abanyiginya n'abega bakomoka mu bwoko bw'abatutsi. Bamwe mu batutsi barahunze. Nyuma ndetse haza no kuba ibitero by'inyenzi. Aho kwumva uburemere bw'ikibazo ngo hashakwe igisubizo kirambye, Leta ya MDR Parmehutu yahisemo kuririmba intsinzi no gufata abatutsi nk'abaturage bacagase. Ingoma ya MRND nayo yashyize imbere ivanguramoko n'ivangura ry'uturere ndetse na politiki y'iringaniza.

Muri 1990 FPR yatangije urugamba rwarangiye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Imbarutso ya Jenoside ni ihanurwa ry'indege ya Perezida wa Repubulika Yuvenali Habyarimana. FPR/DMI yayihanuye izi neza ingaruka zabyo kubera umwuka mubi wari mu gihugu n'urwango abahutu bari bafitiye abatutsi kuva intamba itangira muri 1990. Imaze gufata ubutegetsi, mu mikorere, yimakaje politiki yo guhora n'ivangura.

Ivuga ko yahagaritse jenoside ikarokora abatutsi ariko nabo ibageze ku buce. Ikigararira buri wese ni uko inyungu z'ubutegetsi ntaho  zihuriye n'amoko. Amoko akoreshwa nk'ingazi zo gufata ubutegetsi no kubwimakaza, abapfa bagapfa, abakira bagakira.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 26 abishwe bazira ubwoko bwabo dutekereze ku ngamba zizaca ivangura moko mu banyarwanda. Buri wese akagira uburenganzira busesuye bwo kwibuka abe no kubiraburira nta pfunwe.

Murikumwe na Jonathan Musonera,Umuyobozi mukuru wa Rwanda Truth Commission; Dogiteri Nkiko Nsengimana, Umuyobozi w'inama nkuru y'uwo muryango, Bwana Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura bagize Inama nkuru y'Ishakwe - RFM.
 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled