Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

AFFAIRE BEN RUTABANA IJE ISANGA IYA HABIB MUDATHIRU (IGICE CYA 4)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11611663
archived

Abo mu muryango wa Ben RUTABANA bakomeje gushinja ku mugaragaro Jenerali KAYUMBA NYAMWASA ishimutwa rye.

Muri kino kiganiro turibanda ku biherutse gutangazwa na Madamu Emerence KAYIJUKA, undi mushiki wa Ben RUTABANA, akaba na we ari mu basinye ibaruwa  yo kw’itariki ya 02/10/2019, yandikiwe Jerome NAYIGIZIKI, nk’umuhuzabikorwa wa RNC.

Madamu Emerence KAYIJUKA na we arunga mury’abo mu muryango basinyanye iyo baruwa, twumvise mu kiganiro gishize, ari bo Louis RUGAMBAGE, Tabitha GWIZA na Adeline RWIGARA.

Hagati aho, akazu ka FPR/DMI Kayumba gakomeje kugurumana. Ikimenyetso nyamukuru ni iyirukanwanwa rya Jean-Paul TURAYISHIMYE, umwe mu bantu 10 bashinze RNC, akaba kugeza ubu yari inkoramutima ya KAYUMBA Nyamwasa n’inkingi ya mwamba ya FPR/DMI ye.

Ntawakwibagirwa intambara ikomeje muri RNC, Intara ya Canada, aho bamwe mu bayobozi bayo (barimo n’abo mu muryango wa Ben RUTABANA) birukanywe bakabyanga, ndetse bikaba bimaze kugaragara ko mu byo Jean-Paul TURAYISHIMYE yazize harimo kuba yaritandukanije n’icyemezo cyo gutoteza abaharanira ko ikibazo cya Ben RUTABANA kibonerwa igisubizo.

Mbese nyirabayazana KAYUMBA Nyamwasa we azavuga ryari ku mugaragaro kubyo ashinjwa mw’ishimutwa rya Ben RUTABANA? Abateruzi b’ibibindi bazamukingira ikibaba kugeza ryari?

Umutumirwa Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE

04 12 2019

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled