Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

AMAHARI HAGATI YA FDU INKINGI NA V. INGABIRE AZAGIRA INGARUKA KI KURI OPOZISIYO?

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11583305
archived

AMAHARI HAGATI YA FDU INKINGI NA VICTOIRE INGABIRE AZAGIRA IZIHE NGARUKA KU BATAVUGA RUMWE NA LETA YA FPR/DMI?

Inkuru yabaye kimomo ko Victoire INGABIRE UMUHOZA yasezeye kuri FDU Inkingi agashinga irindi shyaka muri icyi cyumweru gishize. Ahari umuriro ntihabura umwotsi. Iki kibyimba gituritse cyari kimaze igihe kinini kininda, gisukuma.

Iki cyemezo gikomeye ni agasongero k'ingorane zikomeye cyane kugeza ubwo umwe mu ntwari zashinze ishyaka, akaryitangira, akaribambirwa, agatandukanywa n'abe n'abamukunda ndetse n'ubu akaba akiri mu menyo ya Rubamba, ajugunya ibihoho. Gusiga ishyaka yitangiye, akarizira, si amahitamo ni amaburakindi. Iki kirunga kirutse cyerekanye ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yazahajwe n'ingoyi ya FPR/DMI hagakubitiraho n'ingoyi y'abanyagitugu bari mw'ishyaka rye kugeza ubwo bamumenesha akarisiga akagenda. Basize ibitenga bituzuye: hari benshi bishwe n'ingoma y'igitugu abandi baracyari mu manza, abo bose nta gikurikira y'ishyaka bazize bazongera kubona.

Si ubwa mbere FDU-Inkingi icikamo ibice ariko n'ubwo baryumyeho, aho inyundo ikubise kenshi hasigara ubuce. Nta bisobanuro impande zombi zari zatanga ariko rero nyiramaso yerekwa bike ibindi akirorera.

Muri iki kiganiro turaganira ku ngaruka z'aya makimbirane ku ishyaka ubwaryo no ku kuzukuru karyo DALFA kakiri agahinja, no ku ngaga n'impuzamashyaka FDU-INKINGI irimo. Ni izihe nkurikizi bizagira ku batavuga rumwe na Leta ya FPR/DMI? Niba FDU-Inkingi ivuye mu gihugu burundu, ibitambo byayo bibaye ibya nde?

Muraba muri kumwe na Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA.

11 11 2019

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled