Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ku wa mbere Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye Ubwigenge. Uwo munsi mukuru usumba yose mu mateka y'igihugu wijihijwe imyaka 11 gusa ubundi uzimirira mu kamuga. Ingoma ya Jeneral Juvénal Habyarimana yawusimbuje iya 5 Nyakanga 1973, umunsi yakoreyeho kudeta agahirika ubutegetsi bwa Gerigori Kayibanda, nyuma y'aho akaza kumwica, kimwe n'uko yishe urw'agashinyaguro benshi mu bari muri guverinoma ye ashingiye ku turere bakomokamo.
Ingoma ya FPR/DMI irangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame nayo yasimbuje umunsi w'Ubwigenge uwo yafatiyeho Leta imaze gutsinda ingabo zari iz'igihugu ku wa 4 Nyakanga 1994. Kuri FPR/DMI ibintu byose byasimbuye ingoma ya cyami n'ibyakurikiyeho irabisuzugura kuko ibifata nk'iby'Abahutu. Ikintu cyonyine yagumanye ni inyito ya Repubulika kuko itifuzaga icyagarura Umwami Kigeli Jean Baptiste Ndahindurwa, wari ukiriho kiriya gihe.
Bapfa iki n'Ubwigenge bw'igihugu? Kuki Abanyarwanda babyemera nka ba Nyamujy'iyo bijya ntibahaguruke ngo babirwanire? Kuki hari Abanyapolitiki b'Abanyarwanda birengagiza Ubwigenge bw'Igihugu cyacu?
Muri iki kiganiro turungurana ibitekerezo ku mpamvu zituma abanyagitugu barwanya Ukwishyira ukizana.
Mwagiteguriwe na Joseph Ngarambe.
Abatumirwa : Bwana Sixbert MUSANGAMFURA na Dr NKIKO Nsengimana
04 07 2019