Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABACIKACUMU BAHEZE HAGATI NK'URURIMI (IGICE CYA 2)

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11337901
archived

Abahutu b'abacikacumu bagizwe ibicibwa

Itsembabwoko mu Rwanda ari ryo bita jenoside rikunze gukoreshwa kw'ihonnyabwoko ryibasiye Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ariko kuri FPR/DMI rikaba kirazira ku bwicanyi bwibasiye Abahutu kuva yatangira urugamba tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza magingo aya. 

Leta ya FPR/DMI ntiyemera rwose ubwo bwicanyi yakoreye Abahutu, ndetse n'ubuvuzeho imushinja gupfobya cyangwa gusuzugura jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Leta ahubwo isobanura ko Umuhutu wese n'umwana uvutse bagomba guhora basaba imbabazi kubera ko Abatutsi bishwe mw'izina ryabo. Mu kuyobya uburari, iyo Leta yemeza ko Abahutu bake bapfuye bishwe n'Abacikacumu bihoreraga.

Ibihugu by'amahanga, n'ubwo bizi neza iby’ubwo bwicanyi bwa FPR/DMI, ubona bidashaka kwiteranya igihe kijyanye n'inyungu zabyo kitaragera. Benshi mu Bahutu bize nabo ntibatinyuka kubivugira ahabona, ngo bitabaviramo gutotezwa. Bamwe mu Banyapolitiki b'Abahutu banemeza ko ntacyo bazigera baharanira Loni itabanje kubyemera. 

Abo bacikacumu babuze kivurira na kivugira.

Ese ubundi imiryango yabo yiciwe he, ryari na nde?

Abatumirwa : Dr. NKIKO Nsengimana na Jonathan MUSONERA bayobora umuryango udaharanira inyungu "The Rwanda Truth Commission (Ukuri Rwanda)" na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement.

Uwateguye ikiganiro : Bwana Joseph NGARAMBE

16 05 2019

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled