Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

FPR/DMI KAYUMBA IRARWANA N'IMPAPURO ZO GUFUNGA ABAYOBOKE BA P5

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11179701
archived

INYANDIKO ZO GUTA MURI YOMBI ABAYOBOKE BA P5 (BARINGA) ZIRAVUGISHA AMANGAMBURE FPR/DMI KAYUMBA

Ejobundi tariki ya 29 Mutarama 2019, RFI yabaye iya mbere mu gutangaza ko Leta y’u Rwanda yasohoye inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu mpuzamashyaka P5.  

Muri izo nyandiko, isaba Afurika y’Epfo kohereza mu Rwanda KAYUMBA Nyamwasa yayigejejweho tariki ya 18/01/2019. Ni kuri iyo tariki kandi ministre w’Ingabo wa RDC yoherereje MONUSCO inyandiko iyisaba gufasha icyo gihugu gukumira ingabo za FDLR ngo zari mu nzira isanga iza P5.

Kugeza magingo aya, nta jambo turumva rivugwa na Jerome NAYIGIZIKI witirirwa kuyobora muri kino gihe iyo P5 tutahwemye kwemeza ko ari baringa.

Mu gihe P5 Baringa ikomeje kurangwa no kuruma gihwa, FPR/DMI Kayumba yo iri mu bikorwa byo guhakana ibyo iregwa : ngo ntiyigeze na rimwe ikorana na FDLR kandi  nta migambi ifite yo kugaba ibitero ku Rwanda. Ibyo byavuzwe mu binyamakuru binyuranye no mw’itangazo iyo RNC Ishaje yasohoye mu Cyongereza tariki ya 28/01/2019.

Ese FPR/DMI Kayumba (RNC Ishaje) yaba koko itarigeze ishyira imbere umugambi wo gutera u Rwanda dukunze kwita Plan B ? Ese ko yihakanye MRND/CDR amanywa ava, abateruzi b’ibibindi n’abanywanyi ba FDU Inkingi bazasigara bayica iki ? Ese koko ziriya nyandiko mpuzamahanga nta mpungenge zikwiye gutera, nk’uko byumvikana muri FPR/DMI Kayumba ?

Umutumirwa : Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

31/01/2019

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled