Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UTUNTU N’UTUNDI 26/11/2018

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11088157
archived

Igice cya 1 : Amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru turangije

-Kumeneshwa ku ngufu kw’abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo : FPR/DMI Kayumba na za MRND/CDR zombi zikomeje kuruma gihwa

-Bane mu bakekwa kwivugana Perezida Melchior Ndadaye barafashwe

-Rugali rwa MRND/CDR yo muri RNC ishaje (FPR/DMI Kayumba) yizihiwe mu bikorwa bya gitindi yahawe na KAYUMBA Nyamwasa

Igice cya 2 : inkuru nyamukuru

Kuva havumburwa tariki ya 12/11/2018 ko KN na P5 basega imishyikirano rwihishwa na FPR/DMI Kagame, FPR/DMI Kayumba na MRND/CDR zombi bakomeje kugira ingorane zo gusobanurira abo batse imisanzu ya Plan B.

Ni gute FPR/DMI Kayumba yasega rwihishwa FPR/DMI Kagame iyo mishyikirano, ari na ko Radio Itahuka idahwema kwita Kagame uwicanyi, umusazi, umujura n’ibindi ? Kujijisha ?

Jenerali KAYUMBA Nyamwasa ntabwo ari we ugaragara ngo asobanure irengero ry’imisanzu yatse, abayitanze bagategereza urugamba bagashoberwa. « Impfubyi za HABYARIMANA » (CONDO na BAHUNGA) zizakomeza kumukingira ikibaba kugeza ryari ?

Uno munsi turasesengura ukwiregura kwa P5 byakzwe na Gerivazi CONDO na Yusitini BAHUNGA tariki ya 17, ibindi tukaba tuzakomeza kubivugaho mu biganiro bitaha.

Umutumirwa :Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

26/11/2018

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled