Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Guhera kw’italiki ya 1/11/2017, Radio yanyu, Radio Ishakwe, yatangiye kubagezaho ikiganiro twise : « Ni iki cyatumye ingoma z’Abahutu zimara imyaka itarenze 32 mu gihe ingoma ya cyami ntutsi nyiginya yo yamaze imyaka irenga 400 ».
Icyo kiganiro, nk’uko abadukurikiye mwabyiyumviye, kandi muri benshi, cyabaye imbarutso yo gusesengura amateka n’imiterere ya politiki tuyivuye mu mizi, yaba yari iyobowe n’indatwa ntutsi cyangwa iyobowe n’indatwa mputu. Nyuma y’amezi 11 tuganira, ubu ni igihe cyo kwanzura tukavuga ibibazo by’ingutu biranga ubutegetsi nyarwanda uko bwakurikiranye kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu, tukanashakira hamwe umuti ukwiye.
Ibyo bibazo akaba ari byo tuzaheraho mu biganiro byacu bitaha, duteganya kuzabagezaho buri cyumweru, tukazabisoza tubamurikira umushinga wa politiki w’ishyaka ryacu, Ishakwe -RFM.
Mu kiganiro cy’uyu munsi, abatumirwa bacu, Eugène NDAHAYO na Nkiko NSENGIMANA,baratwibutsa ingingo z'ingenzi twagiye tuganiraho, bakomoze no ku bibazo biremereye bigomba gushakirwa umuti bidatinze, n’amasomo Abanyarwanda bakagombye kuba baravanye mu makuba banyuzemo mu bihe bitandukanye.
Abatumirwa : Eugne NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
27/09/2018