Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

FPR-DMI yaba igifite ubushobozi bwo kurwana intambara ikayitsinda?

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10852395
archived

FPR-DMI yaba igifite ubushobozi bwo kurwana intambara ikayitsinda?

 

Kuva ku ya mbere Ukwakira 1990 FPR DMI iri mu ntambara itarangira.  Muri 1994, yafashe ubutegetsi mu Rwanda. Icyo gihe igihugu cyose cyatembaga imivu y'amaraso. Jenoside yakorewe Abatutsi yari irangiye. Ikorerwa Abahutu yari igikomeza.  Impunzi zarengaga miliyoni 2 n'igice, zari ziganje cyane cyane mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo yitwaga icyo gihe Zaire. Nyuma y'iyo ntambara y'amasasu no gufata ubutegetsi, kugarura amahoro arambye no kwunga Abanyarwanda nizo ngamba zikomeye zari zisigaye. Nyuma y'imyaka 24, FPR DMI iri ku butegetsi  yaba yarazikemuye cyangwa byahumiye ku mirari? Ese aho ababohoje FPR-DMI ntibishakiraga ubutegetsi gusa tukaba tubashakiraho amahoro  n'ubwiyunge kandi ntacyo bibabwiye?

 

Ese FPR DMI iracyafite ubushobozi bwo kurwana intamabara ikayitsinda?

Duhamya ko bitagishobotse. Ubwitange bw'abasore n'inkumi baturutse mu ma kambi y'impunzi muri za 1990 ntiwabugereranya n'ubw'abana babo. Abatsinze urugamba, benshi muri bo ubu barakize baradamaraye. Barwanye nta mitungo bafite imbere n'inyuma uretse ishyaka ryo gutaha no gutsinda gusa. Ubu bafite imitungo ya Mirenge, ibyubahiro n'ikuzo barengera. Abana babo biga mu bihugu byo hanze aho bagaragara nk'abantu b'abaherwe cyane. Sibo bazarurwana. Abatutsi b'abacikacumu bakomeje gutotezwa kimwe n'Abahutu bakomeje kuba ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo. 

 

Ni nka ka gahuru kagusaba amaraso ntuyakarenze. FPR igeze mu marembera kandi niyo Nyirabayazana, igiye kumera nka ya nkende ishaje inyagirirwa munsi y'igiti yaracyuriraga cyera. Agateruwe n'iminsi ntikaremera.

Iki kiganiro murakigezwaho na Joseph Ngarambe hamwe n'umutumire we Sixbert Musangamfura. Twembi tugize Inama nkuru y'Ishakwe Rwanda Freedom Movement.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled