Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

KWIBUKA: NI IKI OPOZISIYO IRUSHA FPR/DMI KAGAME?

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10840637
archived

Turacyari mu gihe cy'amezi atatu yo kwibuka. Nk'uko twagiye tubyerekna, FPR/DMI Kagame ifata igikorwa cyo kwibuka nk'intwaro yo kuvangura abagwiriwe n'ishyano rya jenoside no gusisibiranya ku ruhare yabigizemo.

Uretse kandi no gukoresha igikorwa cyo kwibuka ibiba amacakubiri (kwenyegeza ivangura ry'amoko, uturere, amadini n'ibindi), FPR/DMI Kagame yagiye inakoresha imfashanyo zigenewe abacitse kw'icumu mu bikorwa by'ubugome binyuranye, nko kugura intwaro zo kwica.

Mu myaka 6 cyangwa 7 ishize, twagerageje guhamagarira Opozisiyo kwishyira hamwe. Hari ibyagezweho, bigaragarira mu bikorwa. Ibyo bikorwa byateye impungenge FPR/DMI Kagame ku buryo hari abo yanashatse guhitana abari kw'isonga ry'umugambi wo gutoza Abanyarwanda kwibuka bose, nta vangura.

Nk'uko biri mu ndangagaciro zacu, twagerageje rero kwimakaza umuco w'urukundo no kwishyira mu wanya w'undi, kugira ngo buri wese agere ku burenganzira bwo kwibuka abe mu mutuzo.

Ingorane mu wibuka ntizatewe na FPR/DMI Kagame yonyine, kuko icyo gikorwa cyo kwibuka ubwacyo cyagiye kinateza ubwumvikane bukeya mu mashyaka ya opozisiyo, ku buryo ndetse kibarirwa mu mpamvu zateye amwe gusenyuka.

Uyu mwaka, uburyo bwo kwibuka bwarahindutse, yaba kuri FPR/DMi Kagame, yaba no muri Opozisiyo. Byaje kugaragara ko FPR/DMi Kagame ititaye na gato ku bubabare bw'abacitse kw'icumu (b'Abatutsi), ubwo yakuragaho ibihe byo gusenga by'icyumweru kimwe.

Muri bamwe bo muri opozisiyo na ho kandi, kwibukira hamwe byakomeje kubabera umuzigo. Ibyo tubisanga mw'ijambo Yozefu BUKEYE turibusesengure muri kino kiganiro.

Ni iyihe mpamvu kwibukira hamwe bikomemeje kugora Opozisiyo? Ni iki yarusha FPR/DMI Kagame ivangura?

Umutumirwa: Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE

19/06/2018

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled