Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ibihugu by'amahanga byifashe bite mu ntambara yo mu Rwanda yo muri 1990 -1994 ? Twamenye se imihundikire y'isi yari irimo kuba mu rwego rwa politiki n'ubukungu muri rusange ? Twashatse kumenya inyungu z'ibyo bihugu ngo tumenye aho zihurira n'izacu cyangwa se zigonganira ngo hashakwe kuyinoza ?
Duhereye ku bihugu bikikije u Rwanda (Uganda, Uburundi, Kongo, Tanzaniya), tugakurikizaho ibihugu byerekanaga ko bifite inyungu zigaragara k'u Rwanda no ku bibazo byarwo (Ububirigi, Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubudage), tutibagiwe ibihugu nka Israheli, Afrika y'epfo na Misiri byacuruzaga imbunda, umuntu yavuga ko hari ibihugu bishyigikiye igice iki n'iki cya Leta ya Habyarimana, cy'Inkotanyi cyangwa cy'amashyaka?
Umuntu yakuramo ayahe masomo mu kumenya no gucunga imibanire y'u Rwanda n'ibindi bihugu, cyangwa se imiryango ibyo bihugu byari bihuriyemo nka CEPGL, OUA, LONI ?
Abatumirwa : Eugène NDAHAYO na NKIKO Nsengimana
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
30/05/2018