Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
ABAKUNZI BA RADIO ISHAKWE BATWANDIKIYE BADUSABA KUGARUKA KU MISHYIKIRANO NYUMA Y’IGITERO FPR YAGABYE KU RWANDA TARIKI YA 01/10/1990
Abantu batwandikiye badusabye ko twongera kubaganirira ku mishyikirano yabaye FPR Inkotanyi imaze gutera kw'itariki ya mbere y'Ukwakira 1990 : Mwanza, Gbadolite, Cyanika, N'sele.
Turagaruka ku rupfu rwa Rwigema no gutsinda kw'ingabo z'I Rwanda icyiswe "Intambara y'Ukwakira". Turaganira Ku gitero cy'Inkotanyi mu mugi wa Ruhengeri kuri 23 Mutarama 1991 n'ukwirara mu Bagogwe muri Mutarama na Gashanyantare 1991.
Turakurikizaho ukwemeza Itegekonshinga ryo kuwa 10 Kamena 1991 ryemera amashyaka menshi, ryakurikiweho n'ivuka ry'amashyaka n'ishyirwaho rya Guverinoma iyobowe na Sylvestre NSANZIMANA kuri 31 Ukuboza 1991 n'imyigaragambyo ikaze ya opozisiyo yakurikiweho muri Mutarama 1992.
Turasoza tuvuga iby'imvuru zibasiye Abatutsi mu Bugesera muri Werurwe 1992, bikaba aribyo byatumye Prezida HABYARIMANA yemera kugabana ubutegetsi na Opozisiyo kuri 16 Mata 1992.
Kimwe n’ibindi biganiro tumaze amezi tubagezaho, icy’uno munsi na cyo kigamije gusesengura « impamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400? »
30/04/2018