Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU: J. REVER NA F. REYNTJENS BUNZE MURYA RTC

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10685087
archived

UMUNYAMAKURU JUDI REVER NA MWARIMU FILIP REYNTJENS BUNZE MURYA RWANDA TRUTH COMMISSION MU KWEMEZA KO FPR/DMI YAKOREYE JENOSIDE ABANYARWANDA BO MU BWOKO BW’ABAHUTU

Mw'itangazo yakoze tariki 14/09/2016, New RNC yemeje ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu, nyuma yo gucukumbura ubwicanyi bwakozwe na FPR/DMI mu Rwanda no mu cyahoze cyitwa Zayire. Muri iryo iryo tangazo, New RNC yerekanye ndetse bamwe mu basirikare bakuru bari kw'isonga mu bayikoze, iherako inashinga Rwanda Truth Commission (RTC).

Nyuma yaho, umushinga wa RTC yaje kuwufatanya n'ishyaka rivandimwe MN Inkubiri, ndetse bidatinze, ayo mashyaka yombi aza kwishyira hamwe, ku nyito y'Ishakwe-RFM.

Umunyamakuru Judi REVER aherutse gusohora igitabo yise "In Praise of Blood". Incamacye yacyo yasohotse mu kinyamakuru The Globe and Mail, yibanze kw’itsembatsemba ry’Abahutu muri Komine GITI, aho FPR/DMI yanivugiye ko hatishwe Umututsi n’umwe mu gihe cya jenoside. Byagenze gute kwica abaturage batishe ? Byakozwe na nde ?

Nyuma y’isohoka rya kino gitabo, Porofeseri Filip REYNTJENS yashyize kuri Internet itangazo rigufi rigishima, arenzaho ko kimwemeje bidasubirwaho ko habayeho koko jenoside ebyiri, iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu.

Ni ukubera izihe mpamvu bamwe mu bahanganye na FPR/DMI bakomeje guhunga kwemeza ko ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu ari jenoside?

Umutumirwa : Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled