Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU-UK & FRANCE MU MUYAGA W'IMPINDUKA: ABANYARWANDA TWAKURAMO AYAHE MASOMO?

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:10081625
archived

UBWONGEREZA

Mu mpera z'umwaka ushize, Abongereza batoye "Brexit" (kuva muri UE/EU). Iryo tora ryahitanye guverinoma ya David CAMERON wari waryisabiye, isimburwa n'iya Theresa MAY (TM). TM na we ari mu mazi abira kubera amatora y'abadepite yakoresheje huti huti. Ibyashegeshe ishyaka rye "Conservative Party" yegukanye igihombo, hakunguka ahubwo mukeba "Labour Party". George OSBORNE wahoze ari Chancellor, arabarira iminsi TM. Aherutse kugira ati: "Theresa MAY ni umugore warangije gupfa n'ubwo agitambuka" ("Theresa May is a dead woman walking").

UBUFARANSA

Umugabo w'imyaka 39, Emmanuel MACRON (EM) akomeje gutungurana. Nyuma yo gutorerwa gusimbura Perezida François HOLLANDE, ishyaka (rishya) rye "La République en Marche" (REM/LREM) riri mu nzira yo kwegukana ubwiganze buhambaye mu Nteko ishinga amategeko. Mu gihe amashyaka y'ibigugu ari mu ngorane. By'umwihariko ishyaka Parti Socialiste (PS). Jean-Marie LE GUEN (PS) wari muri guverinoma icyuye igihe, we rwose aherutse kuribika: "PS yapfuye, biragaragara cyane" ("Le PS est très clairement mort").

U RWANDA

UE/EU yatumiye Paul KAGAME (PK). Ibyatumye "MN-Inkubiri" na "New RNC" yandikira uwo muryango ibaruwa iwugaya (05/06/2017). Ati: "By hosting President Paul Kagame, EU fails its responsibility to defend human rights and to protect." PK yanakirijwe kandi imyigaragambyo: i Buruseli (EDD, 07/06/2017) n'i Gand (Rwanda Day,10/06/2017). Komiseri Ali ABDULKARIM wa RNC Ishaje" ati: "ino 'Rwanda Day' ikwiye kwitwa 'Umunsi w'urupfu rwa Kagame', 'Kagame Death',  'Kagame End'

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled