Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Twatewe amakenga n'ikiganiro Gaspard MUSABYIMANA (GM) uyoboye Radio INKINGI yagiranye na Justin BAHUNGA (JB), Komiseri wa FDU Inkingi ushinzwz Ububanyi n'amahanga.
Muri icyo kiganiro cyasohotse kuri Youtube tariki ya 23/05/2017, FDU Inkingi yireguraga ku nyandiko yatinye kuvuga uwayanditse n'aho umuntu yayisanga.
Twaje gusesengura dusanga FDU, inyuze kuri abo bayobozi bayo bombi, yiregura ku bintu bikubiye mu nyandiko Simeon MUSENGIMANA (SM) yashyize ku rubuga rwe Ijwi rya Rubanda tariki ya 16/05/2017, akanayishyira mu majwi kuri Youtube.
Iyo nyandiko iri mu rurimi rw'Igifaransa, SM yayise: "La candidature de Diane RWIGARA met à nu les FDU-Inkingi et partis associés". Bisobanura: "Ukwiyamamaza kwa Diane RWIGARA kwambitse ubusa FDU-Inkingi n'amashyaka bafatanije".
Ni kuki ba Bwana GM na JB bireguye ku nyandiko batinye kuvuga nyirayo SM n'inyito yayo ngo ubumva na we yisomere?
Mu birego by'iyo nyandiko bireguyeho, harimo ubufatanye na RNC. JB ati: "...ibyo gushaka noneho gutangira kwandika abagome n'abagambanyi...icyo gihe tugomba kuzagishakira ikindi gihe...baravuga ngo murakorana n'abicanyi...se ko tuvuga ngo turashaka igihugu kigendera ku mategeko, ni nde ugomba kuvuga uwishe?...tuzashyireho ubucamanza butagira aho bubogamiye. Hazajyeho komisiyo umuntu wese ishobora kumuhamagara."
Tariki ya 25/05/2017, hashize iminsi 2 gusa JB na GM bogeje uguhishira ubwicanyi bwa MRND/CDR na FPR/DMI, Urukiko rwo muri Afrika y'Epfo rwongeye kugaruka ku bwicanyi bwa KAYUMBA NYAMWASA mu Rwanda no muri Congo...
Hosts: Joseph NGARAMBE & Jonathan MUSONERA
Guests: NKIKO NSENGIMANA & Sixbert MUSANGAMFURA