Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Tariki ya 15/05/2017, ikinyamakuru Umuseke cyasohoye inyandiko cyahaye ino nyito: Imyenda y’u Rwanda igeze kuri 45% bya GDP, Min. Gatete ati “Nta mpungenge biteye”.
Umutwe w'inyandiko wari ugizwe na zino nteruro: IMF yagaragaje ko imyenda u Rwanda rufite iri kwiyongera cyane. IMF iti “turakomeza gucungira hafi”. U Rwanda ruti “Nta mpungenge.
Ese koko imyenda y'u Rwanda ni 45% by'umusaruro mbumbe w'Igihugu cyangwa birenze uwo mubare? Ni gute iyo myenda itatera impungenge Leta y'agatsiko?
Kuba Ikigega cy'Imari cy'Isi FMI/IMF kitabibona kimwe na Leta y'agatsiko bifite izihe ngaruka? Imvugo yacyo “turakomeza gucungira hafi” isobanuye iki?
Imyenda Leta y'agatsiko ikomeje kurunda ku Banyarwanda ifatwa ahanini hagamije kuziba icyuho cy'ingengo y'Imari. Imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari 2017/2018 yaba isura kugabanya ikibazo cy'imyenda, cyane cyane iy'amahanga?