Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU-IGITABO CY'IMBWA (IGICE CYA 2): UBUGAMBANYI, UBUJURA N'ISISIBIRANYAMATEKA

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:10038643
archived

Ikiganiro cy'ejo 22/5/17 twagihaye inyito "RNC ISHAJE ifitiye Abanyarwanda umushinga w'igitabo cy'imbwa". Aho Serge NDAYIZEYE (SN) yakibimburiye avuga ko ikoranabuhanga rizajya ritamaza imvugo za benshi. Abanyamanyanga bakandikwa mu "gitabo cy'imbwa". 

Ali ABDULKARIM (n'andi mazina menshi) mu kumwikiriza, yamuhumurije ko igitabo cy'imbwa bagitangiye. Ngo bagamije kugarura umuco wo gushyira ku karubanda abarangwa no kubeshya, kugambana, kuba ibigwari, n'izindi ngeso mbi.

Radio IHURIRO, yifashishije ikoranabuhanga, yerekanye ko yaba Serge, Ali cyangwa n'abandi nka KAYUMBA Nyamwasa (KN), batagombye kubura mu myanya yambere muri icyo gitabo. Kubera ingeso yo kwica (kuri KN) n'izindi abo bose bahuriyeho, nko kubeshya no kugambana.

Haje kuba ibibazo bya tekiniki, ikiganiro kigeze hafi mucya kabiri. Ubu tugiye kugikomeza. Tureba nk'ukuntu abitangiye RNC bagambaniwe n'abagendana ubwandu bwa FPR/DMI na MRND/CDR. Kandi barashimirwaga ubwitange budasanzwe bwatumye RNC itera intambwe ikomeye.

Kw'isonga ry'abagambanyi: KN (FPR/DMI) na Gerivazi CONDO (GC, MRND/CDR). KN akoresheje ahanini agatsiko k'Abatutsi bahoze ari abasirikare ba FPR na Radio ITAHUKA. GC akoresheje abateruzi b'ibibindi bagenzi be, Radio ITAHUKA, ndetse n'abandi bahuriye mu runana rw'abagendana ubwandu bwa MRND/CDR.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled