Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. Ejo kuwa Kabiri 25/4/17, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, ku ngendo yakoreye mu turere hagamijwe kureba uko ingengo y’imari yashyizwe mu bikorwa. Iby'iyo raporo turabitekererezwa n'ikinyamakuru IGIHE, mu nyandiko cyasohoye uwo munsi ku nyito: "Abadepite bagaragaje impungenge ku idindira ry’imishinga y’uturere kubera ingengo y’imari".
"Ingengo y’imari isanzwe yakoreshejwe ku kigero cya 55% naho igenerwa ibikorwa by’iterambere ikoreshwa ku kigero cya 34.7%, mu gihe ingengo y’imari muri rusange yakoreshejwe ku mpuzandengo ya 46%."
Raporo itanga zimwe mu mpamvu zatumye imishinga y'uturere idindira:
-icyuho mu gukoresha ingengo y’imari;
-abafatanyabikorwa batinda kohereza amafaranga baba baremeye;
-ibigo bituzuza inshingano zabyo zo koherereza uturere amafaranga twagenewe;
-urutonde rw'abasoreshwa rutanoze;
-Ngali Holdings idashirwa amakenga.
2. Turarebera hamwe:
-zimwe mu mpavu zitavugwa n'iyo raporo zitera imishinga y'uturere kudindira
-zimwe mu ngaruka zizakururwa n'idindira ry'imishinga mu turere.
3. "Gutakaza agaciro kw’ifaranga mu byatumye inyungu ya Bralirwa imanukaho 80.3% mu 2016" (Umuseke, 24/4/2017). Mu bintu tubasesengurira, turerekanamo aho bihuriye n'ikibazo cy'ingengo y'imari 2016/2017.