Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDA TRUTH COMMISSION YIBUTSE BOSE TARIKI YA 8 MATA 2017

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:9953155
archived

1. Inama Mpuzamahanga yambere kuri jenoside yakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu, yabereye i Buruseli tariki za 25 na 26 Werurwe 2017, iteguwe na Rwanda Truth Commission (RTC), yafashe imyanzuro myinshi igamije gusana imitima y'Abanyarwanda. 

Muri iyo myanzuro, hemejwe ko tariki ya 8 Mata 2017, ku ncuro yambere, RTC izibukira rimwe abazize jenoside yakorewe:

-Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi

-Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu

-Abandi bantu bose bakorewe ibyaha byibasira inyoko muntu.

Uwo muhango wo kwibuka bose waje kubera i Buruseli (kuri iyo tariki ya 8 Mata 2017). Mu mateka y'u Rwanda, bwari ubwambere Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu bibutswe ku mugaragaro, ubwicanyi bwabakorewe bwitwa jenoside.

2. Igice cyambere Radio Ihuriro yateguye uno munsi kigizwe n'ibi bikurikira:

-Ijambo ry'Imana no gusengera abababaye bose (Bwana Ildephonse Mfitumukiza)

-Ijambo rya Perezida w'Inama Nkuru y'Ubuyobozi ya RTC (Dr Nkiko Nsengimana)

-Ijambo ry'Umunyamabanga Mukuru wa RTC (Dr Theogene Rudasingwa)

-Ijambo rya Perezida wa Komite Nkuru Nshingwabikorwa ya RTC (Bwana Jonathan Musonera)

Harumvikanamo n'ijwi rya Maître Joseph Cikuru Mwanamayi wari Umuyobozi w'umuhango (MC)

3. Igice cya kabiri Radio Ihuriro izahitisha ejo, kizaba kigizwe n'ubuhamya.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled