Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUKUNGU: 2016 YANYUZE MINECOFIN NA KAGAME, IBERA BNR IKIBAZO

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:9897177
archived

1. Tariki ya 15/3/17, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ifatanije n'Ubuyobozi bw'Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, yatangaje ko "ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5,9, mu gihe intego yari 6%." Yongeraho ko ubukungu muri 2016 bwagenze neza. 

Tariki ya 22/3/17, Banki Nkuru BNR, yemeje ko umwaka w’2016 utabaye mwiza na busa. Iti : « Ihungabana ry’Ubukungu ryatumye hari abagorwa no kwishyura inguzanyo z’Amabanki …Hari isano rwose itaziguye hagati y’uko ubukungu bwitwara n’igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza. »

Tariki ya 15/12/16, mu gutangiza Inama y’Umushyikirano ya 14, Perezida KAGAME na we yari yemeje ko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza. Nk'aho mu ntangiriro y'ijambo rye agira ati: « nkuko biri mu nshingano zanjye, ndagira ngo mbabwire ko igihugu cyacu gihagaze neza. […] u Rwanda ruhagaze neza kuko hari ibipimo bibyerekana, kandi n’ibyo twanyuzemo mu myaka ishize birabigaragaza ». 

Nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame bwakeye twongera gushimangira ko ubukungu bumeze nabi, mu nzego zabwo zose, kandi ko ibihe biri imbere bizarushaho kuba bibi. Ibyo tugiye kwibutsa, tunadoma agatoki ku mvugo zivuguruzanya z'inzego za Leta y'agatsiko, twerekana ko n'uwo mubare wa 5.9% udafite ishingiro, tunibutsa kandi ko intego ya EDPRS 2 (2013-2018) ari byibuze 11.5% buri mwaka.

2. Perezida Donald TRUMP wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye politiki y’Umukanda. Mu bintu bikomeye : kugabanya umusanzu  igihugu cye gitanga mu Muryango w’Abibumbye (LONI), no mu bindi bigo nka USAID. Icyemezo kitazabura kugira ingaruka kw’Isi. Ni iki u Rwanda rushobora guhomberamo ?

3. Amakuru anyuranye.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled