Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1)Amakuru y’ingenzi yo mu mpera z’icyumweru gishize n’uno munsi:
-Umupira w’amaguru : APR FC ya FPR/DMI ikomeje kwamaganwa kubera kwibirwa (Imvaho, 27/2/17)
-Ngo LONI yaba yarabashije kubona igitembo cy’imwe muri missile 2 zahanuye indege ya perezida HABYARIMANA (The Globe and Mail, 24/02/2017).
-Leta y’agatsiko iri mu Umwiherero wa 14.
2) Komiseri JPT wahoze ari escort wa KN arashimangira ibyo tumaze iminsi tuvuga : ko PK na KN bapfuye mbere na mbere kujya ku ntebe yari yicaweho na Perezida BIZIMUNGU, buri wese agamije ko imukingira ubutabera (Itahuka, 24/2/17)
3) Ba escorts ba PK, KN n’abandi basirikare bakuru si umutekano gusa bari bashinzwe, mu zindi nshingano zabo harimo kwibira ba shebuja no kwica abo babashumurije (ingero: a) ‘gukubura’ Byumba, Umutara na Kibungo; b) Kwica abacitse itsembatsemba ry’I Kibeho).
4) RNC/DMI ikomeje kwerekana ko yo na FPR/DMI ari abasangiranyugu mu guhishira amahano no kworora umuco wo kudahana. Nko kw’itariki ya 28/1/17, KN yivugiye ubwe ko PK yemeye kuvaho ku mahoro bamuhemba kwigira iwe kuri Muhazi akiberayo mu mutuzo. Ibihabanye n’ibyo abambari be bakwiza :
-ko KN ashishikajwe no gushyira ahagaragara ukuri kw’iraswa ry’indege ya HABYARIMANA (byo kumara iki niba asanga abayihanuye batagomba gukurikiranwa?) ;
-ko RNC ishaje igamije guca umuco wo kudahana, ari na ko ikingira ikibaba KN n’abandi bajenosideri (Komiseri Ali ABDULKARIM, Itahuka 25/2/17).