Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

MENYA IMPAMVU BEN RUTABANA ABYINISHA UBUYOBOZI BWA RNC MUZUNGA

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11639837
archived

Nongere mbijurize umwaka mushya bakunzi b' Ikiganiro cyacu Uyu Munsi. Mukiganiro cyacu kuri Uyu munsi, turagaruka ku kibazo cya Ben Rutabana, uko gikomeje kubera ihurizo rikomeye Ihuriro, RNC. IKIBAZO CYAPFIRIYE MU ITERURA! Nyuma yo kumukorera Campagne yo kumurwanya nyuma akaza kuburirwa irengero, Imyitwarire ya RNC, yakomeje gukemangwa ndetse bigatuma benshi bibaza niba koko ntaruhare ifite mu ibura rye.

Ku itariki 14/12/2019, mu ikiganiro na Serge, Gen Kayumba yavugaga ko Ihuriro Nyarwanda ntakimenyetso na kimwe bafite ku ibura rya Rutabana Ben. Kuwa 29/12/2019.  Mu Rwandiko rwahagarikaga Turayishimye mu inzego zifata ibyemezo, Nayigiziki Jerome, yaavuze ko RNC ifite ibimenyetso simusiga. 

Ndwaniye Simeon, na Diane Kibibi Rutabana, Mukuru na Madame ba Rutabana bo baravuga ko nubwo bakomeje gusaba ko RNC ibaha amakuru ayo ariyo yose, kugeza nubu ntakintu na gito baramenyeshwa. Ese hari icyaba cyihishe inyuma ryo kwihererana ibi bimenyetso!! Ese kuki RNc itiyumvisha ko umuryango waba nawe okeneye kumenya ibyo bimenyetso nkuko nabo babikeneye? Ikigaragara cyo RNC yumvikana nkaho izi aho Rutabana yaba ari.

shaka gukurikira ikiganiro Live, wahamagara kuri tel 1516.387.1547 i saa tatu/9pm) za ninjoro amasaha ya Washington, New York na Boston.

 

 

Comments