Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDA: POLITIKI YA KANA K'IWACU, NA KANA KA MAMA NI IKIRUNGA GITEGEREJE KURUKA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:12054157
archived

Turabashuhuje bakunzi b'ikiganiro " IGIHE NI IKI"  kuri Radio Itahuka. Twizera ko aho muri hose Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu. kandi tunabifuriza imigisha itagabanije  muri uyu mwaka wa 2022.

mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi turi buganire ku ngingo zikurikira

1) Politiki ya Kana k'iwacu na kana ka mama ( sectarianism) ikomeje gukora ibara mu Rwanda. ese ingaruka zayo abanyarwanda baba bazisobanukiwe neza? ni iki abaharanira impinduka mu Rwanda bari bakwiye gukora ngo bakumire amazi atararenga inkombe?

2) U Rwego rw'ubutabera rukomeje gukoreshwa mu gucecekesha abanenga Leta, uyu muco mubi w'abize n'abagashize bazungereza rubanda ngo bakunde banambe ku butegetsi uzasiga nkuru iki mu rwa Gasabo? ko tuzi neza ko agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru.

3) Leta y'u Rwanda ikomeje gukoresha ikiboko n'iterabwoba mu guhatira abanyarwanda gufata inkingo za covid-19 , kugeza ubwo bamwe bafashe icyemezo cyo kujya ishyanga bayihunga. ni iyihe sura ibikorwa nk'ibi bigaragaza ku butegetsi bwa Kigali? abaturage tubagire iyihe nama?

4) Mu gihe ibihumbi amagana by'abanyarwanda baheze ishyanga, u Rwanda rwo ruri guharanira gukomeza kwakira abimukira n'impunzi ibihugu by'iburayi bitifuza.  ibi byaba bigamije iki? ni iki cyaba kihishe inyuma y'uyu mushinga, cyane cyane ko ayo mahanga azi neza ko u Rwanda ruri mu bihugu biza imbere mu guhonyora uburenganzira bwa muntu ku isi.

Muratumiwe mwese kuri Radio y'abanyarwanda.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled