Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴EN DIRECT] KIGALI IRABWIRA ABATAVUGA RUMWE NAYO KO IZABASHIMUTA.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11818690
archived

Turabaramukije bakunzi ba radio Itahuka, kandi tubifuriza amahoro y'Imana aho muri hose hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro Igihe ni iki cy'uyu mugoroba, turaza kugaruka ku magambo y'iterabwoba Leta ya Kigali ikomeje kubwira abatavuga rumwe nayo baba mu mahanga, ibabwira ko nabo bidatinze izabashimuta. Ibi bikaba bisa nkaho gushimuta Paul Rusesabagina byayongereyemo akanyabugabo k'uburyo yumva yakomeza kwirengagiza amahame mpuzamahanga y'umuryango w'ababumbye, igakomeza ihonyora uburenganzira bwa kiremwamuntu. Ibi nyamara bikaba bitabuza amajwi yamagana ibikorwa by'urukozasoni Leta ya kigali ikomeje gukora ihonyora uburenganzira bwa muntu, nkuko bigaragazwa n'amatangazo aza yisukiranya yamagana ishimutwa ryakorewe Paul Rusesabagina, cyangwa se iterabwoba rishyirwa kuri Dr Dennis Mukwege.

Turaza kurebera hamwe imyigaragambyo ikomeye muri DRC aho abaturage bavuga ko batazaruhuka Ambassador Vincent Karega atabaviriye mu gihugu kubera amagambo y'ubushinyaguzi yabavuzeho mu gihe cyo kwibuka ubwicanyi bwabereye Kaseka.

Umuhango wo kwita Izina Ingagi wongeye kugaragaza ko zitaweho cyane kurusha abanyarwanda ubwabo, aho Perezida Kagame ashimira ubufatanye afitanye na Arsenal, ariko nyamara abaturage bamaze iminsi bahohoterwa akaba ataragize icyo abavugaho.

Muratumiwe mwese.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled