Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUVUZI KURI BOSE,ABATURAGE BISHIMYE:KAGAME ARAVUGA IBIHABANYE N‘IBIBONEKA KURI TERRAIN

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11520763
archived

1.Kagame muri Amerika yavuze ngo abashidikanya ko abanyarwanda batishimye bazajye ku babaza. Ntawe uyobewe ko  m‘u Rwanda nta democrasi ihari, abaturage bategekwa ibyo bagomba gusubiza  abanyamakuru cg abakora ubushakashatsi. Abasohoye rapport y‘uko u Rwanda ruza mu bihugu 5 bya nyuma mu bihugu 156  mu byishimye, babanje kubaza abanyarwanda bakoreshe uburyo bwabo bwizewe. Mu cyumweru Kagame ari kwemeza ko abaturage be bishimye ni naho tubona mu gihugu hirya no hino batoragura imirambo, byo bimaze no kuba akamenyero. Abatavuga rumwe nawe baricwa umunsi ku wundi.

2.  Aho ari muri Amerika, Kagame yavuze ko yagejeje ubuvuzi kuri bose. Umunsi yabivuzeho ni naho RSSB yatangaje ko abafite mutuelle ubu ari 68% mu gihugu hose. Imibare nk‘iyi akaba ari nayo duherutse kubona i Nyamagabe. Kagame yaba yibuka ko abadafite mutuelle 32% batabona service z‘ubuvuzi kandi ko nabo ari abanyarwanda? N‘iki kimutera kuvuga ko abanyarwanda 100% bagerwaho n‘ubuvuzi ?  Abaturage batabasha kwigurira mutuelle kubera ubukene barakubitirwa mu ruhame.

3. Ikibazo cy‘ireme ry‘uburezi kigarutse ku meza.  REB ngo yatangiye ubugenzuzi izakorera ibigo by‘amashuri 900  igenzura ibidindiza ireme ry‘uburezi,  ariko ibyo ibonye ku munsi wa mbere ni aagahomamunwa. Ngo REB yaguye mu kantu ibone ubumenyi buke buhabwa abanyeshuri bo muri Gicumbi.  Umubare uteye ubwoba  ni abana ibihumbi hafi 333.333 bataye ishuri  m‘u Rwanda , kuko muri Gicumbi honyine ngo hari ibihumbi 20  bingana na 6% y‘abataye ishuri mu gihugu hose.  Ikidashidikanywaho ni uko hari icyiciro cy‘abaturage gihabwa ubumenyi buke cyane  nkana.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled