Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IBINYABIZIGA BIKORESHA AMASHANYARAZI: UBUSUBIRACYAHA BWA KAGAME MU GUKORA IMISHINGA MACURI

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11515775
archived

1.Kagame nta masomo yakuye mu mushinga we "Mudasobwa kuri buri mwana" yakoze macuri aho yohereje mu mashuri atagira amashanyarazi, amashuri adakinze, ava, atagira intebe, abana biga bicaye ku mabuye cg batanyeganyega kubera ubucucike, nta n‘abarimu bahari bo kwigisha ikorana buhanga.

None ubu atuzaniye undi mushinga wizwe nabi kurusha uwo tumaze kuvuga hejuru, ngo arashaka guca ibinyabiziga bikoresha essence na diesel akabisimbuza ibikoresha amashanyarazi. Mu gihugu nta hantu yateganyije abazagura ibyo binyabiziga bashobora gusharja/ gucharjinga igihe batiri ibashiriyeho kuko batiri  zigenda ibirometero bike. Iyi akaba ari imwe mu mpamvu zikomeye cyane zatumye mu bihugu byinshi  ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi abaturage babyitabira gake cyane.  Nta kigega Leta yashyizeho cyangwa izindi ngamba zo gushishikariza abanyarwanda kwitabira ibyo binyabiziga nk‘uko bikorwa mu bindi bihugu. Nta bukangurambaga bwakozwe kugirango abanyarwanda bamenye neza inyungu n‘igihombo by‘ibyo binyabiziga bikoresha amanyarazi maze babashye gushyira  ibintu ku munzani. Aha naho abanyarwanda barasababwa gukora ibintu ku itegeko, nta mahitamo bahawe nk‘uko bisanzwe.

2. Pasiteri Rutayisire ngo abarwaye imvunja urugendo rujya mu ‘ijuru rushobora kuzabagora. Aragaya abapasiteri baka icyacumi abantu barwaye imvunja. Pasiteri Rutayisire uherutse kwakira Kagame Prix Nobel. Nagire ubutwari adusobanurire ukuntu umuprezida utegetse igihugu imyaka 25 abantu bakaba barwaye imvunja kugeza mu ntoki, bakarenga bakabaka n‘imisanzu ya FPR, ahantu ahera amusabira "Prix Nobel"??? Rulindo ngo abagabo bafite umwanda barambikwa amakanzu y‘abagore bakamesera imyenda yabo mu ruhame.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled