Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

TUVUGISHE UKURI: ECHEC YA FPR NA KAGAME MU KURWANYA UBUKENE IKWIYE KURYOZWA ABAMEYA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11491383
archived

1. Musanze,   Rubavu, Burera, Karongi, Gisagara, Muhanga, Rutsiro, abameya cg ababungirije bamaze beguye cg begujwe umusubizo, akenshi kubera kunanirwa gukemura ikibazo cy‘imbereho myiza y‘abaturage. Ishyaka rya FPR ritegeka u Rwanda ryonyine nta opposition kuva 1994, bisobanuye ko gahunda zaryo zonyine arizo zishyirwa mu bikorwa nta kidobya. Muri 2019 mu gihugu haragaragara ibibazo bikomeye by‘amavunja, ibiribwa bidahagije kandi bihenda, kugwingira, abana bata ishuri kubera ubukene, umwanda, abaturage bambaye ibyahi nk‘uko Guv Gatabazi abyita.

2.Amashanyarazi ku baturage 100%,  iyi mibare irashoboka uko ibintu bihagaze ubu ? Utagera we ntagereranya ? Ikigo cya Leta cyavugaga ko mu mpera za 2018, abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi.  Nyamara muri uwo mwaka ninaho icyegeranyo  ku mibereho y‘ingo cyerekanye ko abanyarwanda 55% ku munsi binjiza amafaranga adashobora gutuma bigondera ibintu by‘ibanze nk‘ibiribwa, amazi, isabune, umwenda.  Inkuru isohotse le 2/9/2019 iravuga ko Leta yagujije miliyoni 125 $ ngo zizatuma buri muturage(100%) agerwaho n‘amashanyarazi muli 2024.

3. Kagame aherutse kugaragara yigisha  ikibonezamvugo cy‘ikinyarwanda abasore n‘inkumi baje mu ngando ze,  none ngo kugeza mu wa gatatu w‘amashuri abanza abana bagiye gutangira kwiga mu kinyarwanda. Kimwe mu byishe ireme ry‘uburezi ni ukwigisha mu rurimi abana batumva n‘abarimu ngo badashobora kurotamo. Guhora  Mineduc ihinduranya ingamba, na byo ngo biri mu bidindiza uburezi. Ikinyarwanda cyaba kigiye kongera guhabwa agaciro nyuma y‘aho bagitesheje agaciro mu mashuri, ndetse muri Kaminuza byavuzwe ko bazajya babuza abarimu n‘abanyeshuri kuvuga ikinyarwanda ngo bituma abanyeshuri batamenya icyongereza ?

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled