Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
AFRIKA Y‘EPFO : NI IKI KIHISHE INYUMA Y‘IMVURURU ZARANZWE NO GUSAHURA NO GUTWIKA AMADUKA ?
1. Muli Afrika y‘epfo haruvugwa kugumuka kw‘abanyagihugu bamwe bigabije amaduka yiganjemo ay‘abanyamahanga, n‘ubundi bucuruzi bagasahura, bagatwika. Biravugwa ko byafashe intera ndende kuburyo polisi byayirenze ngo isigara hamwe na hamwe irebera abangiza iby‘abandi. Amategeko y‘umukwabu yashizweho, abantu ntibemerewe kuva mu mazu yabo, autoroutes zafunzwe. Umwe mu banyarwanda batuye muli icyo gihugu aradusesengurira imvo n‘imvano y‘izo mvururu zaranzwe no gusahura no gutwika amaduka.
2. Nyuma y‘iraswa rya Louis Baziga wari uhagarariye diaposra muli Mozambike Ikinyamakuru Zambeze cyo muli icyo gihugu cyashyize hanze imikorere y‘inzego z‘ipereza z‘ u Rwanda muli Mozambike. Nyakwigendera nawe yari mu bamaneko benshi bahishuwe n‘icyo kinyamakuru. Ntamuhanga Cassien yadushyiriye iyo nkuru mu kinyarwanda.
3. Ikinyoma mu bafite n‘abashobora gutunga amashanyarazi. Amashanyarazi ku baruge 100% iyi mibare irashoboka ? Utagera we ntagereranya ? Ikigo cya Leta cyavugaga ko mu mpera za 2018, abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi. Nyamara muli uwo mwaka ninaho icyegeranyo ku mibereho y‘ingo cyerekanye ko abanyarwanda 55% ku munsi binjiza amafranga adashobora gutuma bigondera ibintu by‘ibanze nk‘ibiribwa, amazi, isabune, umwenda. Inkuru isohotse le 2.9.2019 iravuga ko Leta yagujije