Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUKENE BURANUMA MU RWANDA & KAGAME ARASUBIRA GUSAHURA MURI CONGO

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11480913
archived

1.Umwuka w'intambara ukomeje gututumba muri Kivu aho Président Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yimuriye ikicaro cya FARDC muri Kivu y'Amajyaruguru.
a.Ese Pres Felix Antoine Tshisekedi yaba asanga ari inzira yo gutsinda intambara?
b.Intambara zayogoje Congo ubundi ziyoborwa na Gen Sumbiligi Ese Kagame yaba ageze igihe cyo kumushyira muri Gereza.
c.Radio Itahuka yaganiriye na bamwe mu basirikare ba M23 batuye hano muri America batubwira uburyo Kagame na Kabarebe baza ku isonga mu batera ibibazo muri Congo.
d.Turarebera hamwe imvo n'imvano ya M23.
e.Enough Project ishimangira ko hari ubujura bw'amabuye y'agaciro muri Congo.

2.General Ilunga Mpeko Edmond, commander of the 34th Military Region, araburira  abenegihugu muri Kivu y'amajyaruguru bishora mu bikorwa bya gisirikare.
a.General Ilunga Mpeko Edmond, aributsa icyo Itegekoshinga rya Congo rivuga mu gucunga umutekano ndetse n'imbibi za Congo.
b.General Ilunga Mpeko Edmond araburira ndetse akibutsa abazagambanira igihugu bashora urubyiruko mu mitwe y'itwaje intwaro cyangwa bakabaha imyitozo ya Gisirikare.

3.Inzara ivugwa m’u Rwanda ntabwo ari iya none ahubwo ni gahunda ya Leta ikomeje gushyirwa mu bikorwa.
a.Global Hunger index muri 2012 yashimangiye ko m’u Rwanda hari inzara ikomeye.
b.Abana bagwingiye bari munsi y'imyaka 5 bari kuri 18% mu mwaka wi 2012 mu kwezi kwa 10, byagiye bikomeza kuzamuka k’uburyo ubu birenze 40%.
c.Uwahoze ari Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Agnes Kalibata yabyinaga abanyarwanda k’umubyimba  aho batakaga inzara agira ati:″ Mushonje muhishiwe.″
d.Dufite ingero nyinshi zigaragaza ko nta nzara yaje m’u Rwanda itazanywe na FPR, kuva 2012 kugeza magingo aya abanyarwanda barataka inzara umunsi k’umunsi.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled