Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1.Kagame ngo yazamuye ubukungu bw’u Rwanda, akaba akomeje no gushyira imbaraga mu guhindira ubukungu bw’abaturage n’igihugu muri rusange, ngo,ibyo bikaba bikaba bituma u Rwanda ruba igihugu kidasanzwe.
a. Gushaka kuba Singapour y’Afurika ku nfu ukabikora ucabiranya, ubeshya, utekinika imibare wibwira ko wabigeraho ? Niyo wabigeraho se byamara kangahe ? Ngiryo iterambere rirambye m’u Rwanda rwa Kagame.
b.Igihugu gikize nk’u Rwanda dukurikije ubyo agatsiko karuyoboye kirirwa kabeshya Isi yose, kakaba kirirwa gasaba inguzanyo zo kuvura bwaki n’amavunja. Dore ubukene bukabije Financial Times yavugaga icyo bubyara.
c. Impapuro mpeshwamwenda za hato na hato nazo zirongeye ziragarutse ngo BNR iragurisha, ese ahubwo iyi Banque iracyagira abafaranga ? ″Liquidité.″ Kandi ubwo ngo buri mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku gipimo kiri hejuru ya 7%.
2. Kagame ngo yarwanyije ubusumbane ngo yahagaritse genocide, none abacitse ku icumu abamarishije icumu rye? Arabannyega , arabandagaza, arabatuka , arabagaragura mu cyondo akoresheje ba bihemu bamwe batagira umutima no kwemera, bamwe basimbuje umutima igifu baba bifuza guhora bujuje.
a. Umwe muri ba bihemu utagira umutima yifashe ku gahanga avuga ko uwacitse ku icumu uvuga ko Kagame abamarishije icumu rye ubwo ngo uwo aba yarikoze munda.
b.Icumu rya Kagame ntirikavugwe amabi yaryo? Rigomba gusingizwa? None icumu ryica ni ibihe byiza byaryo?
3. G7 Biarritz aho Kagame yatumiwe na mucuti we Macron ngo yaramutumiriye kugirango azagire icyo avuga ku kibazo cyo kurwanya ubusumbane ″social, environnemental, securitaire.″
a. Muri ibi bihugu birindwi birimo Ubudage, Canada, USA , Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza, Ubufaransa , ni iki Kagame azaza kubyigisha mu kurwanya ubusumbane ?