Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

EBOLA I GOMA:UBUKUNGU,UBUKERARUGENDO, COMMONWEALTH CG UBUZIMA,NI IKI KIHUTIRWA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11454715
archived

1. Icyorezo cya Ebola kiri i Goma ku marembo y‘u Rwanda. Leta iragira inama abaturage kutajya ahantu hari Ebola, ariko ntifunga imipaka ngo bibe itegeko. Abantu ibihumbi 55 bambukiranya umupaka buri munsi bajya i Goma u Rwanda rugenzura rute ko amabwiriza y‘isuku bayubahiriza iyo bageze i Goma ? Muri uru ruvunganzoka rw‘abantu bambuka bajya gucuruza no gushaka amaramuko  i Goma hagize abahandurira Ebola bakayizana m‘u Rwanda, Minisanté yazavuga ko yafashe ingamba zihagije ?  U Rwanda rwaba rwaranze gufunga umupaka ku mpamvu  za politiki , ubukungu  cg kubera inama ya Commonwealth igomba kubera m‘u Rwanda ? Ingamba zafashwe na Leta  zaba zihumuriza abafite ingingimira zo kujya m‘u Rwanda ? Abaminsitres bashinzwe ubuzima muri RDC n‘u Rwanda bahuriye m‘u Rwanda biga ikibazo cya Ebola mu muhezo. Nta ngamba nshya zavuye muri iyo nama.

2.“Ejo heza“ ikigega kije kiyongera ku bindi abanyarwanda bahatiwe gushyiramo amafaranga bakabura irengero ryayo. Abanyarwanda baratabaza  ngo ikigega Ejo heza cyahinduye isura, kukijyamo  ngo ntibikiri ubushake byabaye agahato, abantu barimo gutegekwa amafranga bagomba kuzigama mo. Ibibazo biri mukiri kiriya kigega ntibyahindutse.

3. Amasezerano y‘amahoro Mozambike. Kagame yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya guverinoma ya Mozambique n‘abatavugarumwe na yo bo muri RENAMO.  Kagame yahavugiye amagambo ashimagiza aya masezerano azaniye ikizere abaturage. Ni mu gihe we ariko  atanasubiza amabarwa asaba imishyikirano abatavuga rumwe na we bamwandikira.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled