Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UMUJYI WA KIGALI WEGURIWE KAGAME KU MUGARAGARO AHABWA UBUSHOBOZI BWOSE!!

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11437963
archived

1.Umujyi wa Kigali watoye itegeko riha Kagame ububasha bwo gushyiraho abayobozi yishakiye muri Kigali City.
a.Iki ni ikimenyetso gishimangira impamvu Chantal Rwakazina yavanyweho huti huti.
b.Komite nyobozi muri Kigali City zambuwe ubuzima gatozi bushyirwa mu biganza bya Kagame .
c.Kagame ahawe ububasha bwo kuyobora umujyi wa Kigali.
d.Uturere twari 30 m’u Rwanda none  tutubaye 27 kuko  Kigali city yeguriwe Paul Kagame aribyo "Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo"

2.Uganda yabwiye abacuruzi gushaka ahandi bacuruza bakibagirwa u Rwanda, U Rwanda ni agasoko gatoya.
a.Amelia Kyambadde Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda yongeye gusaba abacuruzi bo muri Uganda gushaka ahandi bajyana ibicuruzwa byabo byajya mu Rwanda.
b .Amelia Kyambadde yabivugiye mu nama yahuje NPA "National Planning Authority  na UNDP "United Nations Development Programme  yabereye i Kampala muri Serena Hotel.
c.Amelia Kyambadde yababwiye ati :″N’ibyo mufitiye impuwe u Rwanda, ariko niba mukora ubucuruzi mugomba kwibagirwa U Rwanda., ati reka tureba ahandi twakorera ubucuruzi, Congo, ndetse no mu bindi bihugu duturanye, naho ibindi muvuga ni amaranga mutima, ubucuruzi cyangwa ishoramari ni amafaranga.″

3.Raila Odinga, Umwe mu bayobozi ba AU m’uwego rw'iterambere muri Afurika yongeye gusaba umuryango wa EAC kwihutisha umushinga wa Gali ya Moshi.
a.Odinga yasabye ibihugu bya EAC ko byakora uko bishoboye kugirango Gali ya Moshi ibashe kubakwa muri EAC
b.Raila Odinga yirengagije ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda .

4.Umunyamakuru akaba n'umwanditsi Pierre Péan yitabye Imana afite imyaka 81.
a.Ese abanyarwanda bazibuka Pierre Péan bate?
b.Ese Pierre Péan yaba  yarabeshyeye bamwe mu bwoko bw'abanyarwanda ko bagira umuco w'ikinyoma?

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled