Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

GUCA CAGUWA: BYARAHUBUKIWE? KUYINJIZA M'U RWANDA NI UKWIYAHURA ARIKONTIBABITINYA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11411603
archived

1.  Magendu ya caguwa yabaye  nk‘iy‘urumogi. Barayitwara mu modoka zitwara imirambo, barayizana  ku magare, ku mutwe, kuri moto, barayinyuza mu misozi, mu bibaya, mu Kivu, mu bihuru, barayipakira munsi y‘ibitunguru, ayivana Uganada na Kongo. Polisi irayihigisha uruhindu ifatanyije n‘abaturage. Imyenda ya Made in Rwanda yatumye u Rwanda rwivana mu masezerano ya AGOA  bigatera ibibazo na USA iyo myenda irihe?  Ingana iki? Igura it?, Irashimishije?  Ni bangahe babasha kuyigondera ? U Rwanda rutanga amafaranga angana iki mu kurwanya magendu ya caguwa  ?

2. Ibinyamakuru byinshi birashinja Kagame kutamenya gutandukanya uburenganzira bw‘ikiremwamuntu n‘iterambere bikamusabira amahugurwa.

3, Rick Warren ngo hari abanegura u Rwanda batanaruzi. Kunenga amabi akorerwa m‘u Rwanda bisaba kuba uhari ? Abanenga u Rwanda  babaciyemo amatsinda ngo barimo abagenosideri bahunze u Rwanda, Ubufransa na Loni. FPR ntitanga liste y‘abemerewe  kuyinenga ngo tuyimenye. Niba hari ababyemererwe niyo igomba kubihitiramo?

4.   Ubutumwa : umunyarwanda  w‘imbere mu gihugu ati: ″Uko tubayeho ni nko  mu minsi y‘imperuka twifuza ko Yesu yagaruka  vuba akadutura imiruho ya FPR.″

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled